Umumuriko

RWANDA, kuva ku ntambara kugera kw’itsembabwoko

Politiki z’ubugizi bwa nabi mu Rwanda (1990-1994)
André Guichaoua
Iriburiro rya René Degni-Ségui

N’ubwo hamaze kwandikwa ibitabo byinshi kw’itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu Rwanda muri 1994, haracyariho byinshi bitazwi ku byabanjirije iryo shyano—cyane cyane ibijyanye n’intambara n’imyiryane yo kumaranira ubutegetsi yayogoje igihugu guhera muri 1990—n’uburyo yagenze.
Bityo rero haba mu makuru yerekeye ubutabera, politiki se cyangwa imibanire y’ibihugu, usanga impaka za « ngo turwane » zikomeza gushyamiranya abayobozi bo mu rwego rwa leta, imiryango mpuzamahanga, itangazamakuru cyangwa impuguke zaminuje hakurikije aho buri wese abogamiye ku ruhande rw’abahoze barwana [leta na FPR].

André Guichaoua, umwe mu mpuguke kabuhariwe mu byerekeye akarere [k’ibiyaga bigari] wari mu Rwanda mu minsi ya mbere y’itsembabwoko, atangaza muri iki gitabo umusaruro w’ubushakashatsi yakoze kuri ayo marorerwa mu myaka cumi n’itanu ishize.
Ashingiye ku makuru n’inyandiko yakoresheje mu buhamya bwe nk’umutangabuhamya w’impuguke mu nkiko zinyuranye [zirimo na TPIR], André Guichaoua atanga muri iki gitabo umuganda w’ingenzi mu mateka y’intambara n’itsembabwoko.

Ku ngingo nyinshi zivugwa mu gitabo no mu migereka ikurikira, ni byiza ko abasomyi bazaterera akajisho ku rubuga murandasi rwitwa http://genevaconference-tpir.univ-paris1.fr/
ruriho inyandiko z’umwimerere, amajwi n’amashusho (mu gifaransa n’icyongereza) by’ibyavugiwe mu nama yari igamije gusuzuma ibyagezweho n’Urukiko TPIR [rw’Arusha] yateguwe n’umwanditsi w’iki gitabo iteranira i Genève [soma Jeneve] kuva ku ya 9 kugeza ku ya 11 Nyakanga 2009. Iryo koraniro ryatewe inkunga n’ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga mu Busuwisi n’Urukiko TPIR [rw’Arusha], riyoborwa n’Ikigo cya Kaminuza ya Paris 1 Panthéon-Sorbonne cyigisha iby’amajyambere n’imibereho y’abaturage n’Ishami rya IHEID i Genève ryigisha amategeko mpuzamahanga yo kugoboka abari mu kaga no kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Mushobora kandi gusanga incamake y’iki gitabo ku rubuga rw’icapiro Les Editions La Découverte.

André Guichaoua,

ni impuguke mu bibazo by’akarere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari, akaba Mwalimu muri kaminuza ya Paris 1 Panthéon-Sorbonne.

Mu bindi bitabo yanditse harimo icyitwa Rwanda 1994. Les politiques du génocide à Butare [Rwanda 1994. Politiki z’itsembabwoko i Butare] (Karthala, 2005).