Irembo

Ibishya mu gitabo cyasohotse bundi bushya muri Kamena 2017.

Gusoma : Gukomeza gutera imbere mu nzira iruhije y’ukuri n’ubutabera …

U
ru rubuga ni ikigega cy’imigereka myinshi kandi irimo ingingo nyinshi zuzuza ibivugwa mu gitabo cyitwa Rwanda, kuva ku ntambara kugera kw’itsembabwoko.

Urubuga rugamije guha abantu amakuru yuzuza ibyo tutashoboye kuvuga mu magambo make mu gitabo. Kumenyekanisha inyandiko ariko si yo ntego yonyine y’uru rubuga. Intego nyakuri ikubiye mu mpamvu eshatu z’ingenzi.

Impamvu ya mbere ni ugufasha umusomyi kwibonera ubwe amakuru n’ibimenyetso bitabonekera cyangwa se bimwe muri byo bidafite ahandi wabisanga. Kubera ko kenshi impuha n’incengezamatwara ari byo byiharira urubuga, guha abantu ibimenyetso byo gushingiraho ibyo bemera cyangwa bemeza nsanga ari ingenzi. Inyandiko 134 ziri kuri uru rubuga zigizwe n’inyandiko za leta, inyandiko z’abantu bagize uruhare rukomeye mu mirimo y’igihugu (“ajenda”, amabaruwa, inyandiko bwite, …) n’ubuhamya bujyanye ahanini n’imanza mu nkiko.

Impamvu ya kabiri ishinze imizi mu karusho gahebuje k’uru rubuga rugamije guha abantu amahirwe yo kugira uruhare mu mpaka z’ibibazo bivugwa. Ibyo biha uru rubuga akarusho ko kuba ubwarwo “ikindi gitabo”. Muri urwo rwego, abantu bazashobora kubonera icyarimwe kuri uru rubuga uko imanza zimwe zaciwe mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR) n’ingingo z’ingenzi zatanzwe muri izo manza n’ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa mbere y’uko urubanza rucibwa. Uko bishobotse, twagiye tugaragaza ibintu uko byagenze cyangwa se byavuzwe mu mu mvugo ya rubanda rwa giseseka aho kwibanda ku mvugo ziziguye zikunze gukoreshwa mu nzego z’ubuyobozi.
Impamvu ya gatatu ishinze imizi mu mwimerere w’ubu bushakashatsi bwacu muri rusange. Uru rubuga ruje guhwitura abantu bimitse umuco umaze kuba akarande wo kwicecekera kubera impamvu zinyuranye, abagize umwuga akamenyero ko kwiharira ijambo, gucecekesha abandi kimwe n’abimitse politiki yo guhatira abantu kwirega no gushinja abandi ibinyoma byambaye ubusa. N’ubwo isi yose n’abategetsi b’U Rwanda bahuje umugambi wo kudasubiza amaso inyuma cyangwa se kwimakaza imyumvire y’ibibazo biriho uko leta iriho ibishaka, nyuma y’imyaka cumi n’itanu U Rwanda rugwiririwe n’amahano, turasanga ari ngombwa kugaruka ku ngingo zisa n’izibagiranye cyangwa se zitarashyirwa ahagaragara.
Hariho abantu benshi babitse inyandiko cyangwa ibindi bimenyetso by’ingirakamaro byafasha kumva ibyabaye no kumenyekanisha ukuri. Ubuhamya n’umuganda wa bene abo bantu birakenewe cyane. Benshi bibwira ko igihe kitaragera cyo gushyira ahagaragara ibyo bazi kubera ko imitima itarasubira mu gitereko. Nyamara icyo kibazo umuntu ashobora kugitekerezaho ku bundi buryo : Koko rero, umwijima w’ubujiji n’ikinyoma ni byo bitiza umurindi icengezamatwara ry’abashyira imbere amarangamutima.

André Guichaoua

Guhindura mu kinyarwanda igitabo kiri mu gifaransa