Guhindura mu kinyarwanda igitabo kiri mu gifaransa

Une traduction en kinyarwanda
A Kinyarwanda translation

Kuva natangira kwandika iki gitabo, nakomeje kunoza umugambi wo kugishyira mu kinyarwanda ; ibyo ariko byatangaje benshi. Abenshi bumva ikihutirwa ari ugushyira igitabo mu cyongereza kugira ngo kimenyekane cyane kandi kigire umumaro. Yego ibyo simbihakana, ariko imbarutso y’uyu mugambi iri mu rundi rwego.

Iki gitabo, kurusha ibindi byakibanjirije, kucyandika mbikesha Abanyarwanda benshi bagize uruhare cyangwa biboneye n’amaso yabo ibyabaye bamfashije ku buryo bunyuranye (kumpa inyandiko n’amakuru, kumpuza n’abandi, kunsomera ibyo nanditse no kumbwira icyo babitekerezaho, nb.) ; abo banyarwanda bari mu ngeri zose, mu makomini yose n’amaperefegitura, bamwe ni impirimbanyi abandi ni abantu basanzwe.

Mu mibonano n’ibiganiro nagiranye na bo, nagiye mbemerera ko nzabamenyesha icyo nzakoresha ubuhamya bwabo. Maze gusoza umurimo wantwaye imyaka myinshi yo gushakashaka no kwandika igitabo,, namenye kohari ingorane nyinshi zituma abenshi muri bo batamenya iby’icyo gitabo. Ni yo mpamvu rero natekereje ko gushyira igitabo mu kinyarwanda aho buri wese yabona ibicyanditsemo ku buntu byaba uburyo bw’inkoramutima bwo gushimira no gushimagiza abazi neza mu mitima yabo ndetse kenshi no mu mibereho yabo ikiguzi cyo gutanga ubuhamya kimwe n’abitangiye gushyira ukuri ku mugaragaro, ari ejo hashize ari n’uyu munsi, mu magambo yabo bwite no mu marenga y’ururimi rwabo.

Kuva igitabo cyatanganzwa n’imigereka yacyo igashyirwa ku rubuga rwabugenewe, abasomyi bashimangiye kenshi ukuntu iki gitabo koko kibereye gusobanura ibibazo «nyarwanda ». Nubwo gusoma iki gitabo bisaba umuhate udasanzwe, abenshi bishimiye uko gicukumbura ibintu bisanzwe bititabwaho ndetse batahuramo ingingo nyinshi z’imiterere ya politiki y’ Rwanda zitazwi na busa.

Koko rero, umurimo watwaye igihe kirekire wo kwegeranya imigereka y’inyandiko amagana n’impapuro ibihumbi zo gushyigikira cg gutanga « gihamya » y’isesengura n’ibitekerezo bikubiye mu mitwe igize igitabo wagize umusaruro uruta kure ibyo twashoboraga gutekereza ; ibyo bigaragazwa n’abantu barenze ibihumbi miringo irindwi basomye iyo migereka mu gihe cy’umwaka umwe gusa. Iyo nyota yo gusoma « intangamugabo » ari na zo zigize igice kinini cy’urusobe rw’ibikubiye mu gitabo ku buryo butomoye, ni gihamya idashidikanywaho ko abantu bafite inyota yo kubona inyandiko z’umwimerere, harimo iziri mu kinyarwanda, kabone nubwo gusoma izo nyandiko ku rubuga ndetse no kuzisesengura bisaba umuhate cyane. Ni mu gihe kandi kuko ubwo bushake bwo kumenya no kumva bushinze imizi mu bikomere by’amahano yagwiriye Abanyarwanda dore ko ari nabo benshi bakeneye ibiri muri iki gitabo.

Byabaye ngombwa rero ko twitabaza inzobere zizwiho ubushobozi n’ubwitange mu gusemura kugira ngo igitabo gihindurwe mu kinyarwanda kandi gishyirwe ku rubuga murandasi aho abantu bagisoma nta kiguzi. Urwo rubuga ruriho igitabo cyose mu bice bito bito buri wese ashobora gukoporora ku buryo bworoshye.

Nkuko bisanzwe ariko, abasemuzi bahuye n’ingorane zitoroshye. Guhindura iki gitabo cy’inganzamarumbo byabaye ndetse akamaramaza dore ko n’inyandiko y’igifaransa ubwayo yabanje gusomwa kenshi no gusubirwamo n’abantu banyuranye kubera ingingo ziteye igishyika ziyuzuyemo.

Igitabo cyahinduwe mu kinyarwanda n’abasemuzi benshi bayobowe na Noël Twagiramungu wo mu kigo cy’ubushakashatsi Institute of Human Security muri Kaminuza ya Tufts[Amerika]. Hanyuma inyandiko y’ikinyarwanda yagiye isomwa kandi itangwaho ibitekerezo n’abantu benshi mu nzira zinyuranye zo guhuriza hamwe inyandiko yumvikanyweho nkuko byagenze mu ikoraniro ry’impuguke [zahuriye i Paris]. Abagize uruhare mu gusemura no gutanga ibitekerezo barimo impuguke z’Abanyarwanda bavuga igifaransa n’icyongereza, bava mu mpande zose z’igihugu nka Rukiga na Nduga, barimo abahutu n’abatutsi, bose bahujwe no guhuriza hamwe ubumenyi n’ubuzobere bafite mu Kinyarwanda. Muri bo harimo :

Bizirema Augustin
Faida Justin
Gakwaya Théobald
Igiraneza Théodomir
Karege Anicet
Mukankubito Séraphine
Munyakazi Léopold
Musabimana Constantin
Musabyimana Alphonse
Nahimana Thomas
Ndagijimana Balthazar
Nsabimana Pasteur
Ntamwera Denise
Rugumaho Benoit
Rutihunza Théobald
Twagiramungu Noël
Twagiramungu Théophile
Ufiteyezu Joseph
Umugwaneza Vestine

Nanone ariko, ntawakwihandagaza ngo avuge ko iri semura ryashoboye kwizibukira ingorane zose. Ingorane y’akamaramaza ishingiye ku guhuza ibintu bibiri bisa n’ibivuguruzanya. Icya mbere ni ihame ryo kudatatira inyandiko y’umwimerere irangwa ahanini no kuba mu mvugo izimije(gukoresha amagambo yabugenewe n’imizimizo yihariwe n’igifaransa, hakaba ndetse gukoresha interuro ndende cyane). Icya kabiri ni intego yo gushyira mu kinyarwanda inyandiko yakumvwa na buri wese muri rubanda rwa giseseka.

Byanze bikunze, gukoresha imvugo zigenekereza bigira inenge yo kudasemura neza igitekerezo uko cyakabaye mu nyandiko y’umwimerere. Ni yo mpamvu rero rimwe na rimwe byagiye biba ngombwa gukoresha amagambo n’imvugo z’ibyaduka zitamenyerewe kugira ngo tutajya kure cyane y’inyandiko y’umwimerere. Aho ibyanditse mu ndimi zombi bivuguruzanya, ibiri mu gifaransa ni byo bizafatwaho ukuri.

Abasomyi ni bo bazagena agaciro iri semura rikwiye ; bakaba rero bahamagariwe kuzamenyesha ibitekerezo n’byifuzo byabo [ku bikwiye gukosorwa cg kongerwamo] kuri email iri ku rubuga murandasi.

Noël Twagiramungu nanjye tuboneyeho akanya ko gushimira tubikuye ku mutima abantu bose baduhaye umuganda, ku buryo bunyuranye, mu murimo witondewe kandi ugoranye wo guhindura mu kinyarwanda iki gitabo cyanditswe mu rurimi rw’igifaransa.
Turashimira kandi abantu bitabaye ngombwa ko dutangaza amazina yabo basomye iyi nyandiko bakatwungura inama n’ibitekerezo byo kuyinoza.

André Guichaoua